Sobanukirwa byinshi utari uzi kuri Stress

Stress (soma siterese), ni ijambo  rikoreshwa  cyane mu buzima  bwacu  bwa  buri  munsi.Birashoboka  ko  ahari  iri  jambo  turyumva  hafi  buri  munsi, wumva  umuntu  agize  ati: Niriwe mu ma stress menshi, undi  ati  niriwe  ndi  stressé, abandi  bati kanaka ni  Stress imwishe.Waba  warigeze  ufata  akanya  ugatekereza  icyo  Stress ikora mu  mubiri  wawe?

By Ubwanditsi | Views : 250 | Kuya 12-26-2015 07:54

Ubushakashatsi mu by’ubumenyi (science)kuri Stress buragoye  kubusobanukirwa. Ariko mu rwego  rwo  kubyoroshya, twavuga  ko Stress ari  uburyo  umubiri  hamwe  n’igice  kigenga  intekerezo  zacu  byombi  ukobibona  n’uko  byakira  ibyo  duhura  nabyo mu buzima  bwacu  bwa  buri  munsi.

Uko  intekerezo  n’umubiri  byakira  ibyo  duhura  nabyo, nabyo  ubwabyo  ntibyoroshye  kubisobanukirwa  gusa  icyo  twabivugaho mu  buryo  bworoheje  ni  uko  bishingira  ku  biri  kuba muri uyumwanya ‘ubu’. Gusana none, uko  ubona  ibiri  kukubaho  bishingira  cyane  ku  byakubayeho  mu  gihe  cyashize  ndetse  n’uburyo  witoje  guhangana  n’ibyo  wanyuzemo.

Kugirango  turusheho  gusobanukirwa  neza  icyo Stress aricyo, reka  twifashishe  urugero. Uramutse  ugenda mu muhanda, kuruhande  rwagenewe  abanyamaguru, cyangwa  utwaye  igare  cyangwa  imodoka, wajya  kubona  ukabona  imodoka  cyangwa moto iragusatiriye  nk’igiye  kukugonga, umubiri  hamwe  n’igice  kigenga intekerezo  zacu  byombi biherako bihindura  imikorere  yabyo  bitewe  n’uburyo  bibonye  ikibazo. Muri ako  kanya  mugihe  utaranatekereza  ikikubayeho  umubiri  uherako  uvubura  imisemburo  y’impagarara (Stress hormones), iyo  misemburo yohereza  ubutumwa  bugukangurira  kuba  maso, ukagira  amakenga,ukita  ku  kibazo  kibaye  ndetse  ukanashaka  uburyo  bwo  kwirengera.

Nyuma  y’uko  icyari  kiguteye  ubwoba  kitagihari  ushobora  kubona  ko  intoki  zawe  cyangwa  amaguru  biri  gutitira, uriguhumeka  vuba  vuba, wabize  ibyuya, umutima  urigutera  cyane  ku  buryo budasanzwe, ndetse  n’iminwa  yumye.

Ibyo bituruka  ku  musemburo  witwa Adrenaline (some aderenarine) hamwe  n’indi  misemburo  y’impagarara  iba  yagufashije  kwitabara no kuba maso  ukagira  amakenga igihe  wari  ugiye  guhura  n’ingorane.Nyuma  y’aho  ikiguhangayikishije  gishize, umutima  wongera  gutera  uko  bisanzwe, umubiri  ugasubira  uko  wari  umeze, muri rusange  umuntu  arongera  agatuza.

Ese igihe uhuye  n’ikiguhangayikishije  icyo  aricyo  cyose  bitwara igihe kingana  iki  kugirango  usubire mu mutuzo?

Ikindi gihe  uzahura  n’ibisa  n’ibyo  twavugaga  haruguru, gerageza kwita  ku  gihe byatwaye  intekerezo  n’umubiri  byawe  kugirango  bihangane  n’icyari  kigiye  kukubaho  n’igihe  bitwaye  kugirango  ugaruke  mu Umutuzo. Kugirango ibyo  ubishobore  bishobora  gutwara  igihe.

Nk’uko  mwabibonye, twagiye dukomeza  kuvuga  imikorere  y’umubiri  hamwe  n’igice kigenga  intekerezo. Ibyo bice byombi, ni  intasigana, intekerezo  n’umubiri  bikorera  hamwe, niyo mpamvu  tuvuga ko  intekerezo  n’umubiri  ari  indatandukanwa.

Intekerezo  zacu  ntizishobora  kubaho  hatari  ho  umubiri, ndetse  n’umubiri  ntushobora  kubaho  hatariho  igice  kigenga  intekerezo. Stress ntitwavuga  ko  ari  nziza cyangwa ko ari mbi. Stress y’akanya  gato  kandi  yoroheje  ntacyo  itwara  ubuzima  bwacu  ahubwo  ituma  tugira ibakwe mu kazi  kacu, tukagira  amakenga  bikadufasha  guharanira  ko  ibintu  byagenda  neza. Ikibazo  kiba  iyo Stress itubayeho  urudaca, ikatubaho  akarande, icyo  gihe  ishobora  gutera  ingorane  k’ubuzima  bwacu, mu  kazi  kacu  ndetse no mu mibanire yacu  n’abandi  cyane cyane  iyo  ntacyo  dukora mu  kuyigenga (Stress Regulation).

Ibishobora  kudutera  impagarara (Stress) mu buzima  bwacu  bwa  buri  munsi  ni byinshi: Ubwinshi  bw’ibyo tugomba  gukora  kandi  mu  gihe  gito mu kazi  kacu, inshingano mu  miryango  yacu, imibanire  yacu  n’abandi, ubukene,kubura  akazi, uburwayi, n’ibindi  byinshi, byose  bishobora  gutuma  tutabona  Akanya  k’umutuzo maze ubundi  Stress ikatubaho  urudaca.

Urwo  rudaca  rukaba  rushobora  guhagarara  gusa  ari   uko  hari  igikozwe (guhangaakanyak’umutuzo)kugirango muri uyumwanya ‘ubu’ intekerezo  n’umubiri  byacu  bibone  ko  nta  mpagarara  zihari  kuko  inshuro  nyinshi  ibiduhangayikisha  aba ari  ibyabaye  cyangwa  ibyo  dukeka ko bishobora  kuzaba  aho kuba  ibirikuba muri uyumwanya ‘ubu’.Bibaho  ko  ushobora kubona  ikibaye  kiguhangayikishije  nyamara  nta  kibazo  cyo  ubwacyo  giteye muri uwo  mwanya ‘ubu’, ibyo  bikaba  bishobora  guterwa  ni uko  wakibonye  nk’igihangayikishije  bitewe  n’ibisa  nacyo wabonye  kera wari  usanzwe  ubitse mu ntekerezo  zawe  nubwo  wowe  waba  utabyibuka  cyangwa  udashobora  kubihuza.

Impinduka  ku  buzima  zatewe  na Stress ntibyoroha  kuzisobanukirwa. Dushobora no kutamenya  ko  ibibazo  by’ubuzima  twagize  bishobora  kuba  byaturutse kuri Stress kuko iyo  ibaye  akarande  yangiza  ubuzima  bw’umuntu bucece.Stress y’akarandeni  Rwicaruhoze!

Ubutaha  tuzaganira  uburyo  bwo guhanga  umutuzo  ari  nayo  nzira rukumbi  yo  guhagarika  urudacarwa Stress.

Jean Pierre Ndagijimana  ni UmuyoboziwaTalk Recovery Training-Rwanda

Email: uburwanda@gmail.com

Abanyeshuri ba Kaminuza bahuguriwe kwifasha no gufasha abahuye n’ihungabana

Yanditswe kuya 31-03-2015 saa 10:25′ na Bukuru JC

jpn-igihe-interview-1Mu gihe hegereje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Sosiyete TRT Rwanda /I-UBU Ltd yahuguye bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kwifasha no gufasha abahuye n’ihungabana.

Aganira na IGIHE, Jean Pierre Ndagijimana Umuyobozi Mukuru wa UBU-Ihangamutuzo (I-UBU) Ltd yatangaje ko iyo sosiyete igamije gufasha abantu kugera ku rwego rwiza rw’ubuzima bw’imitekerereze, imyitwarire n’umubiri binyuze mu kwigisha, gutoza no gutanga amahugurwa bigamije gufasha umuntu kwihangamo umutuzo.

Yavuze ko Kwiga Kwiremamo umutuzo no kwihangamo amahoro mu buzima bwa buri munsi ari ingirakamaro mu kubungabunga ubuzima bw’uruhurirane rw’ intekerezo n’umubiri.

Yifashishije urugero mu kubisobanura, agira ati “Iyo duhuye n’ikintu gisumbiriza ubuzima muri rusange, ubwoba buba imbarutso ituma umubiri uvubura imisemburo y’impagarara (Stress Hormones), iyi akaba ari imisemburo ifasha umubiri kwirwanaho. Ibyo bituma muri ako kanya intekerezo n’umubiri byacu bihindura imikorere yabyo.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo impagarara zibaye urudaca ku muntu, akabana na zo amezi cyangwa imyaka biturutse ku byo anyuramo bitoroshye mu buzima bwa buri munsi, cyangwa biturutse ku mpagarara zamubayeho akarande zikomoka ku byamubayeho cyangwa yabonye, ukwisukiranya kw’iyo misemburo y’impagarara bishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.”

jpn-igihe-interview-2
Jean Pierre Ndagijimana Umuyobozi Mukuru wa TRT Rwanda /I-UBU Ltd

Ndagijimana avugako impagarara (Stress) zisanzwe mu buzima bw’umuntu, ariko ko iyo zibaye akarande, zishobora kugira ingaruka ku buzima, nko kurwara umutwe udakira, amavunane ahoraho, umuvuduko ukabije w’amaraso, kwibagirwa cyane, kumererwa nabi mu gifu, gusepfura, guhora wumva udatuje, kubabara umugongo n’ibindi.

Akomeza avuga ko icyo TRT Rwanda/I-UBU Ltd yibandaho ari ugutanga inyigisho zifasha abantu kumenya uko intekerezo n’umubiri byabo bikora, bityo bikaba bishobora gufasha abantu kugira ubuzima bwiza, kuko baba barahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uburyo bashobora kwita ku buzima bwabo.

Hakoreshwa uburyo butandukanye bufasha umuntu kugira ubumenyi bushobora kumufasha guhangana n’impagarara zituruka kubuzima bwa burimunsi ndetse n’impagarara ziba zarabaye akarande k’umuntu bitewe n’ibihe bikomeye umuntu yaciyemo.

jpn-igihe-interview-3
Abahuguwe bazafasha byinshi mu buzima bw’abahungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndagijimana, yakomeje agira ati “Iyo umuntu ahuye n’igihungabanya ubuzima bwe, ntibirangirira aho, kuko nyuma yaho ibyumviro bye (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bishobora kubona ibintu bimwibutsa ibyamubyeho cyangwa yabonye bikamubera imbarutso ituma intekerezo n’umubiri bye bisubizwa muri byabihe, agihura n’icyahungabanije ubuzima bwe.”

Umuyobozi wa TRT Rwanda/I-UBU Ltd asoza avuga ko ubundi ibyumviro ari byo biha ubwonko amakuru y’uko umuntu amerewe muri awo mwanya, ati “Iyo rero hagize imbarutso ikangura ibihe bikomeye umuntu yahuye na byo, ibyumviro biha amakuru intekerezo n’umubiri nk’ayo byatanze n’ubundi igihe umuntu yahuraga n’ibyo bihe bikomeye, bityo muri uwo mwanya umuntu akitwara nk’aho yongeye gusubira muri byabihe byamuhungabanije.”

Avuga ko murwego rwo kwirinda guhungabana biturutse ku byo umuntu abonye cyangwa yumvise bimwibutsa ibyamubayeho cyangwa yumvise, TRT Rwanda/I-UBU LTD batoza abantu kubaho “UBU”.

“UBU Training” ngo ni uburyo butoza ibyumviro by’umubiri gutanga amakuru ku gice cy’intekerezo n’umubiri y’uko muri uyu mwanya umuntu atekanye, ibyumviro (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bikabasha gutahura ko ibyo bibonye cyangwa byumvise ari ibyashize, atari ibiri kuba muri uwo mwanya. bityo bikaba bishobora gufasha umuntu kudahungabanywa n’ibyo ibyumviro bye byakiriye.

jpn-igihe-interview-4

Ni ku nshuro ya kabiri TRT Rwanda/I-UBU Ltd ihugura abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ku bijyanye no gufasha abahuye n’ihungabana cyangwa kwifasha igihe wahuye na ryo, kuko n’umwaka ushize wa 2014 yari yatanze amahugurwa nk’aya, ay’uyu mwaka akaba yarasijwe kuwa 28 Werurwe 2015.

UBU-Ihangamutuzo (I-UBU) Ltd ni ibikorwa bigamije gutanga amahugurwa ajyanye n’ihangamutuzo (Stress Regulation), binyuze muri gahunda y’Ubuzima Rusange.