Yanditswe kuya 31-03-2015 saa 10:25′ na Bukuru JC
Mu gihe hegereje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Sosiyete TRT Rwanda /I-UBU Ltd yahuguye bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kwifasha no gufasha abahuye n’ihungabana.
Aganira na IGIHE, Jean Pierre Ndagijimana Umuyobozi Mukuru wa UBU-Ihangamutuzo (I-UBU) Ltd yatangaje ko iyo sosiyete igamije gufasha abantu kugera ku rwego rwiza rw’ubuzima bw’imitekerereze, imyitwarire n’umubiri binyuze mu kwigisha, gutoza no gutanga amahugurwa bigamije gufasha umuntu kwihangamo umutuzo.
Yavuze ko Kwiga Kwiremamo umutuzo no kwihangamo amahoro mu buzima bwa buri munsi ari ingirakamaro mu kubungabunga ubuzima bw’uruhurirane rw’ intekerezo n’umubiri.
Yifashishije urugero mu kubisobanura, agira ati “Iyo duhuye n’ikintu gisumbiriza ubuzima muri rusange, ubwoba buba imbarutso ituma umubiri uvubura imisemburo y’impagarara (Stress Hormones), iyi akaba ari imisemburo ifasha umubiri kwirwanaho. Ibyo bituma muri ako kanya intekerezo n’umubiri byacu bihindura imikorere yabyo.”
Yakomeje agira ati “Ariko iyo impagarara zibaye urudaca ku muntu, akabana na zo amezi cyangwa imyaka biturutse ku byo anyuramo bitoroshye mu buzima bwa buri munsi, cyangwa biturutse ku mpagarara zamubayeho akarande zikomoka ku byamubayeho cyangwa yabonye, ukwisukiranya kw’iyo misemburo y’impagarara bishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.”
Ndagijimana avugako impagarara (Stress) zisanzwe mu buzima bw’umuntu, ariko ko iyo zibaye akarande, zishobora kugira ingaruka ku buzima, nko kurwara umutwe udakira, amavunane ahoraho, umuvuduko ukabije w’amaraso, kwibagirwa cyane, kumererwa nabi mu gifu, gusepfura, guhora wumva udatuje, kubabara umugongo n’ibindi.
Akomeza avuga ko icyo TRT Rwanda/I-UBU Ltd yibandaho ari ugutanga inyigisho zifasha abantu kumenya uko intekerezo n’umubiri byabo bikora, bityo bikaba bishobora gufasha abantu kugira ubuzima bwiza, kuko baba barahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uburyo bashobora kwita ku buzima bwabo.
Hakoreshwa uburyo butandukanye bufasha umuntu kugira ubumenyi bushobora kumufasha guhangana n’impagarara zituruka kubuzima bwa burimunsi ndetse n’impagarara ziba zarabaye akarande k’umuntu bitewe n’ibihe bikomeye umuntu yaciyemo.
Ndagijimana, yakomeje agira ati “Iyo umuntu ahuye n’igihungabanya ubuzima bwe, ntibirangirira aho, kuko nyuma yaho ibyumviro bye (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bishobora kubona ibintu bimwibutsa ibyamubyeho cyangwa yabonye bikamubera imbarutso ituma intekerezo n’umubiri bye bisubizwa muri byabihe, agihura n’icyahungabanije ubuzima bwe.”
Umuyobozi wa TRT Rwanda/I-UBU Ltd asoza avuga ko ubundi ibyumviro ari byo biha ubwonko amakuru y’uko umuntu amerewe muri awo mwanya, ati “Iyo rero hagize imbarutso ikangura ibihe bikomeye umuntu yahuye na byo, ibyumviro biha amakuru intekerezo n’umubiri nk’ayo byatanze n’ubundi igihe umuntu yahuraga n’ibyo bihe bikomeye, bityo muri uwo mwanya umuntu akitwara nk’aho yongeye gusubira muri byabihe byamuhungabanije.”
Avuga ko murwego rwo kwirinda guhungabana biturutse ku byo umuntu abonye cyangwa yumvise bimwibutsa ibyamubayeho cyangwa yumvise, TRT Rwanda/I-UBU LTD batoza abantu kubaho “UBU”.
“UBU Training” ngo ni uburyo butoza ibyumviro by’umubiri gutanga amakuru ku gice cy’intekerezo n’umubiri y’uko muri uyu mwanya umuntu atekanye, ibyumviro (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bikabasha gutahura ko ibyo bibonye cyangwa byumvise ari ibyashize, atari ibiri kuba muri uwo mwanya. bityo bikaba bishobora gufasha umuntu kudahungabanywa n’ibyo ibyumviro bye byakiriye.
Ni ku nshuro ya kabiri TRT Rwanda/I-UBU Ltd ihugura abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ku bijyanye no gufasha abahuye n’ihungabana cyangwa kwifasha igihe wahuye na ryo, kuko n’umwaka ushize wa 2014 yari yatanze amahugurwa nk’aya, ay’uyu mwaka akaba yarasijwe kuwa 28 Werurwe 2015.
UBU-Ihangamutuzo (I-UBU) Ltd ni ibikorwa bigamije gutanga amahugurwa ajyanye n’ihangamutuzo (Stress Regulation), binyuze muri gahunda y’Ubuzima Rusange.