Ikaze ku rubuga rwa I-UBU Ltd

Dr. Jean Pierre Ndagijimana aharanira gufasha abantu kugira ubuzima bwiza bw’imikorere y’ubwonko n’umubiri, binyuze mu kwigisha, gutoza, no gutanga amahugurwa mu Ihangamutuzo (Stress regulation). Kwiga kwirema mo amahoro n’umutuzo ni ingenzi cyane mu mikorere myiza y’ubwonko n’umubiri.

Uko tubona ibintu, byaba ibyo tubona ahadukikije cyangwa uko twiyumva imbere muri twe, bitera impinduka mu mikorere y’ubwonko n’umubiri. Uko tubona ibintu, biba imbarutso ihagurutsa itumanaho ry’ukwirwanaho kw’ubwonko n’umubiri. Iyo iryo tumanaho ribaye, ako kanya ubwonko n’umubiri bihindura imikorere ya byo. Iyo izo mpinduka mu bwonko n’umubiri bitubayeho akarande, zikamara amezi cyangwa imyaka bitewe n’ingorane zitandukanye zibaho mu buzima, urwo rudaca rw’impinduka mu bwonko n’umubiri, biherekejwe no kwisukiranya kw’imisemburo y’impagarara, nyuma y’igihe runaka bishobora guteza ingorane zikomeye ubuzima bwacu.

Ibitera impagarara bishobora kuba biturutse ku uko twiyumva imbere muri twe cyangwa ibyo tubona ahadukikije. Ibidutera impagarara bituruka kuburyo twiyumva imbere muri twe, bishingira ku byo tubitse mu ntekerezo zacu byabaye mu gihe cyashize, biba bibyukijwe n’ibyumviro byacu (senses) ndetse n’ubwoba bw’uko bishobora kuzagenda mu gihe kizaza. Ibitera impagarara biturutse ahadukikije, ni uburyo tubona ibiri kuba koko muri uyu mwanya kandi tukaba tubona ko bishobora kutubabaza. Mugihe habayeho gucakirana kw’ibyo dusanzwe tubitse mu ntekerezo zacu ndetse n’ibiri kubaho muri uyu mwanya tutaritoje kugumisha ibyumviro byacu ‘ubu’ bishobora gutera ihungabana rikomeye mu mikorere y’ubwonko n’umubiri.

Imisemburo y’impagarara igira uruhare rukomeye mu gufasha ubwonko n’umubiri kwirwanaho. Imisemburo y’impagarara itwongerera ingufu, ibakwe, kugira amakenga, no gushikama mu bihe bikomeye. Impinduka ziba mu bwonko n’umubiri ni zimwe zaba izitewe n’impagarara ziboneshwa amaso cyangwa izishingiye ku marangamutima yacu, zaba impagarara zishingiye kukibazo gihari by’ukuri cyangwa izishingiye ku byo tubitse mu ntekerezo zacu bijyanye n’ingorane zatubayeho mugihe cyashize. Impinduka ziba mu bwonko n’umubiri iyo hari ikiduteye impagarara, ni ingenzi kuri twe iyo biri ku kigero cyoroheje kuko biduha ibakwe ryokugera ku musaruro twifuza. Gusa nanone, iyo izo mpinduka zibaye akarande, urwo rudaca rushobora gutera ibibazo mu mubiri nko: kurwara umutwe, kudasinzira neza, gucika intege kw’ubudahangarwa bw’umubiri, umuvuduko w’amaraso udasanzwe, kumererwa nabi mu gifu no mu mara, umunaniro ukabije, ndetse no gucika intege ku buryo bukabije gushobora kugira ishusho y’indwara y’agahinda. Ukwiyongera kw’itera ry’umutima, umuvuduko w’amaraso udasanzwe, amavunane y’imikaya, guhumeka nabi, ingaruka k’ubudahangarwa bw’umubiri wacu no ku mikorere y’urwungano ngogozi (igifu n’urura) bishobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Impagarara (stress) ni rwica ruhoze.

Icyo twibandaho ni UKWIRINDA – gutoza no kwigisha abantu uburyo bwo kwimenyereza imigirire isigasira ubuzima hakoreshwa uburyo buhamye bwo kwiremamo umutuzo. Stress (impagarara) si nziza kandi si mbi. Impagarara ni kimwe mu bigomba ku baho mugihe cyose umuntu ari muzima. Twese tugerwaho n’ingaruka zibyo duhuranabyo mu buzima, haba muri uyu mwanya cyangwa ingaruka z’ibyabayeho mu gihe cyashize. Biroroshye kuba umuntu yagira ingorane zo kuyoboka ndetse akamenyera imigirire idafasha mu gukemura impagarara abamo. Nyamara, dushobora kwiga inzira z’ingirakamaro mu kugenga impagarara (stress regulation) twifashishije imyitozo dukomora mu ijambo ‘UBU’ bikadufasha kwiremamo akanya k’umutuzo no kugenga imbagarara.

Dr. Ndagijimana yifashisha ibyo yigiye mu ishuri ndetse n’ibyo yigishijwe n’ubuzima muri serivise zibagenewe zikubiye mu cyo yise Ubu Training. Nk’impuguke mu by’Ubuzima bwiza rusange bw’abantu ndetse n’Icengera myitwarire n’imitekerereze ya muntu, ibyo yigiye mu ishuri hamwe n’ibyo yigishijwe n’ubuzima bimufasha kuba umutoza w’ingirakamaro mu Ihangamutuzo (stress regulation).

Ubu Training ni ibikorwa bigamije gutanga amahugurwa mu ihangamutuzo (stress regulation training). Ubu Training ikorana na DrJody.com.